Dore ibyo wamenye ku bwirakabiri butegerejwe vuba

Bimwe by'ingenzi ukwiye kumenya kubwirakabi bw'izuba buzaba tariki ya 08 Mata 2024 bwari butegetejwe 'imyaka umunani yose.

Abantu bo mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Canada na Mexico, bariraye ku ibaba kugira ngo bazihere ijisho bimwe mu bitangaza by'imbonekarimwe Isi ibasha gutanga, ari byo ubwirakabiri. Ubw'uyu mwaka, ni ubw'izuba (eclipse of the sun), dore ko habaho n'ubw'ukwezi (eclipse of the moon).

Ku wa Mbere tariki ya 08 Mata 2024, i saa 14h00 z'amanywa i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, nibwo bazatangira kubona ubu bwirakabiri neza dore ko noneho ukwezi kuzaba kuri hagati y'Isi n'izuba mu buryo bwuzuye ibyo bita (total solar eclipse).

Abahanga mu by'ubumenyi bw'Isi byumwihariko ibyo mu isanzure, basonubara ko ubwirakabiri bw'izuba bwuzuye (total solar eclipse) bubaho iyo ukwezi kunyuze hagati y'izuba n'Isi, kugakingiriza izuba ryose ntiribashe kugaragara mu bice by'Isi igicucu cyako kiringaniye nabyo. Abantu baba baherereye muri ibyo bice, bahita babura umucyo, bakisanga mu mwijima.

Muri Mexico, niho bazatangira kubona ubwirakabiri bwo muri uyu mwaka, aho bazabubonera mu gice cya Pacific Coast. Bizakomereza muri Amerika, aho Leta zigera muri 15 zirimo Texas, Ohio, Indiana n'izindi zizabubona, buhite bukomereza muri Canada ari naho buzasorezwa ahagana i saa 16h zaho muri icyo gihugu.

Ubwirakabiri bw'izuba, bwaherukaga ku wa 21 Kanama 2017, aho byitezwe ko buzagaruka muri 2044. Iki ni igikorwa gihuruza abantu benshi mu Isi bakerekeza aho bubera, dore ko nko muri Leta ya Texas batangaje ko abaturage 400,000 batuye muri uyu mugi, bazikuba kabiri ku munsi w'ubwirakabiri.

Ibitangazamakuru by'amashusho bikomeye mu Isi bikaba bizerekana icyo gikorwa mu buryo bw'imbonankubone (Live) birimo ABC, ABC News Live, National Geographic Channel, Nat Geo WILD, Disney+ ndetse na Hulu.

Ildephonse NKUNDABANYANGA Entertainment and Political Journalist Tell: 0781711425/0738418531 Email: ildenkunda1998@gmail.com

 Apr 4, 2024 - 11:39