Ya mbwa ikuze kurusha izindi ku Isi yagize isabukuru imyaka 31

Imbwa ikomoka mu gihugu cya Portugal inafatwa nk’aho ari yo ikuze ku Isi yujuje imyaka 31, ari na ko ikomeza guca gahigo yagezeho bwa mbere muri Gashyantare mu 2023.

Ibi byatangajwe na  ‘Guinness World Records’ muri Gashyantare 2023, ko iyi mbwa izwi ku izina rya Bobi ari yo ikuze cyane kurusha izindi ku Isi.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, hateguwe igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’iyi mbwa, mu birori byabereye ahazwi nka Conqueiros mu Majyepfo ya Portugal.

Leonel Costa utunze iyi mbwa yavuze ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yayo byitabiriwe n’abarenga 100, birangwa n’imihango n’ibirori bya gakondo byo muri aka gace.

Uyu mugabo yakomeje ashimangira ko kuva Bobi yaca agahigo ko kuba ari yo mbwa ikuze ku Isi, ikomeje gusurwa n’umubare munini w’abantu biganjemo abanyamakuru.

N'ubwo iyi mbwa itakibasha kugenda no kureba neza, Leonel Costa yemeza ko nta kindi kibazo cy’ubuzima ifite, ari naho ashingira yizera ko izabasha kumara indi myaka myinshi.

 May 15, 2023 - 07:44