Grammy Awards 2023: Beyoncé, Tems na Viola Davis baciye uduhigo

Umuhanzi w’umunya Nigeria Tems yaciye agahigo ko kuba umuhanzikazi wa mbere w’umunya Nigeria wuzuye utwaye Grammy award, Beyoncé yanikira abandi mu gihe Viola Davis yabaye EGOT muri Grammy Awards.

Mu rukerera ry’uyu wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za America, Los Angeles Crypto.com habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy award 2023 byatangwaga ku nshuro ya 65 aho ibyamamare bitandukanye byasize byanditse amazina yabyo mu mitima ya benshi barimo Beyoncé, Tems Viola Davis n’abandi.

Umunya Nigeria Temilade Openiyi wamamaye nka Tems yakoze amateka yo kuba umuhanzikazi wa kabiri wa Nigeria  utwaye Grammy Awards ariko akaba umuhanzikazi rukumbi wo muri Nigeria uyitwaye adafite indi nkomoko kuko byari byarakozwe n’umunya Nigeria w’Umwongereza Sade Adu wabikoze bwa mbere muri 1986 wegukanye “Best New artist prize”.

Uyu muhanzikazi yatwaye Grammy award 2023 binyuze mu ndirimbo “Wait for U” yahuriyemo na Future na Drake yatwaye igihembo cya “Best Melodic Rap Song”

Kendrick Lamar Duckworth yegukanye ibihembo bitatu birimo icya “Best Rap Performance na “Rap Song”abikesha indirimbo ye “The Heart Part 5” ndetse na “Rap Album (Mr. Morale & the Big Steppers)”.

Umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter uzwi nka Beyoncé yashyizeho agahigo gashya ko kuba umuhanzi wa mbere utwaye Grammy Awards ku Isi aho yagejeje ibihembo 32 aciye kuri Solti wari afite Grammy awards 31.

Beyoncé yabigezeho nyuma yo gutwara ibihembo bine mu ijoro rimwe aribyo “Best R&B Song (Cuff It), “Best Traditional R&B Performance (Plastic Off The Sofa), “Best Dance/ Electronic Recording (Break My Soul) na “Dance/ Electronic Album (Renaissance)”.

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukinnyi wa filime Viola Davis yaraye yegukanye ikamba ryo kuba EGOT.

Viola Davis yegukanye igihembo cya “Spoken Word Album” abikesha igitabo cye “Finding Me” ahita aba umuntu wa 18 ku Isi ubashije kwigukana ibihembo bikomeye ku Isi [Emmy awards, Grammy, Oscars na Tony awards].

Viola Davis yahise aba umwirabura wa kane ubashije kuba EGOT.

Harry Styles yegukanye ibihembo bibiri aribyo “Album of the year na Pop Vocal album” abikesha “Harry’s house”.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Journalist By Passion, Radio personality, Entertainer

 Feb 6, 2023 - 07:59