![Abanyarwanda n'inshuti zarwo batuye muri Amerika begerejwe made in Rwanda](https://www.thechoicelive.com/uploads/images/2024/05/image_750x_66446855d6e0a.jpg)
AfroHub Music Entertainment and AfriQue Events ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bateguye igikorwa cyiswe 'Made in Rwanda weekend' kizabera i Boston muri Massachusets ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Made in Rwanda weekend izaba mbere na mbere ireba abanyarwanda batuye muri Amerika n'abandi bakunda ibyakorewe mu Rwanda, aho igamije kubegereza ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.
Made in Rwanda weekend itegerejwe i Boston
Iyi Made in Rwanda weekend izaba kuva tariki 04 Nyakanga kugeza tariki 07 Nyakanga 2024, izaba kandi irimo imyidagaduro, kuko hazaba hari abahanzi n'abavanzi b'imiziki bazafasha abazayitabira gukomeza kuryoherwa nayo.
Ni umwanya kandi wo kwifatanya n'abanyarwanda batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada, kwishimira imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ku bindi bisobanuro ushobora gusura https://boston.madeinrwandaweekend.com/
Made in Rwanda weekend izamara iminsi ine