Ibyo wamenya kuri tariki ya 15 Werurwe umunsi w'ubugambanyi

Sobanukirwa byinshi kuri tariki ya 15 Werurwe umunsi ufatwa nk'uw'ubugambanyi wakomotse ku Mwami w'Abami wa Roma General Julius Caesar wagambaniwe n'umwana we.

Tariki ya 15 Werurwe buri mwaka aba ari umunsi wo kuzirikana ku bugambanyi bwa Marcus Junius Brutus Minor uzwi cyane nka "Brutus" umwana w'Umwami w'Abami wa Roma Julius Caesar wagambaniye se akaza no kuba mubamucumise inkota kugera ashizemo umwuka.

Ibi byabaye ku ngoma y'umwe mu Bami b'ibihangange bayoboye Roma General Gaius Julius Caesar wayoboye guhera mu mwaka 49-44BC.Umunsi umwe, ku wa 15 Werurwe mu mwaka 44 mbere ya Yezu (BC), nibwo Abasenateri i Roma bagambanye bateragura ibyuma uyu Mwami bamugarika imbere ya Sena abyuka yashize umwuka.

Muri abo bamwivuganye, harimo na wa muhungu we Brutus. Icyakora inyandiko zimwe na zimwe, zivuga ko uyu Brutus atari umuhungu wa Caesar, ahubwo yari inshuti ye magara. Gusa igihurizwaho n'inyandiko nyinshi, ni uko uyu Brutus yari umwizerwa kuri Julius Caesar.

Inyandiko zivuga ko ubwo Caesar yarimo aterwa ibyuma, yubuye amaso abona mu barimo kubimutera harimo na Brutus, maze avuga mu kiratini ati "Et tu Brute?” bishatse kuvuga ngo "Nawe koko Brutus". Guhera icyo gihe, uyu wahise uhinduka umunsi w'ubugambanyi by'umwihariko kuri Brutus wagambaniye inshuti ye, cyangwa se papa we.

Ibi byatumye uyu munsi bawita "National Brutus Day" bakawuzirikana bibuka ubugambanyi bwakorewe Ceasar bikozwe n'inshuti ze. Icyakora uyu munsi, kuri ubu wibukwa abantu bisuzuma ko bataba bafite inshuti mbi zishobora kubagambanira.

Uyu ntabwo ari umunsi wo kugira ibikorwa bibi abantu bishoramo, ahubwo ni umunsi wo gutsinda ibikorwa by'umwijima bya muntu, ndetse ubwawe ukiga kugira imico myiza, ukagendera kure imico mibi.

Igikomeye kuri uyu munsi, ni ukongera kugenzura inshuti zawe, ukamenya neza ko ntawe ufite inkota mu mugongo ushaka kuyigusogota.

Ildephonse NKUNDABANYANGA Entertainment and Political Journalist Tell: 0781711425/0738418531 Email: ildenkunda1998@gmail.com

 Mar 15, 2024 - 11:05