Kuri uyu wa 01 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'Abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro.
Ubwo yari muri icyo kiganiro yagize icyo avuga ku izamuka ry'ibiciro cyane cyane ibiribwa byakomeje kuzamuka guhera mu ntangiriro z'umwaka washize.
Perezida Kagame yagize ati " izamuka ry'ibiciro ryatewe n'ibintu dukura hanze nabyo byahenze, bitewe n'ibibazo biri hirya no hino mu isi."
Ati " Nubwo byazamutse, ariko Leta hari amafaranga yashoye mu bintu bimwe na bimwe kugira ngo bidakomeza kuzamuka, iyo bidakorwa biba byarahenze cyane."
Yakomeje agira ati" Abashinzwe ubukungu mu gihugu barimo banki nkuru y'igihugu (BNR) bari kubikurikirana kugira ngo babikemure ariko ibibazo by'ubukungu bikemuka gahoro gahoro. Ibiciro byazamutse biri gukemurwa ariko bizafata igihe."
Ibiciro byatangiye kuzamuka nyuma y'uko igihugu cy'u Burusiya gitangije ibitero bya gisirikare muri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Mu isi hose ibiciro by'ibiribwa byakomeje kugenda bizamuka biturutse kukuba u Burusiya bwarashyiriweho ibihano mu bukungu kandi u Burusiya bwarajyanaga ibicuruzwa byinshi ku isoko.
Abaturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kugenda binubira ibiciro byazamutse cyane, bakaba baraje no kubaza icyo kibazo mu nama y'igihugu y'Umushyikirano yateranye ku wa 27 na 28 Gashyantare 2023.
Ubwo Minisitiri w'intebe Ngirente Edouard yasubizaga kuri iki kibazo akaba nawe yaragarutse kukuba hari Ibyo Leta yashoyemo amafaranga kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka,avuga ko bakomeje kubyitaho cyane.
Leta y'u Rwanda yakomeje gusobanura ko yagiye ishora amafaranga mu bintu bimwe na bimwe harimo peterori kugira ngo idakomeza kuzamuka bikaba isoko yo kuzamuka kw'ibindi biciro.