Kubera iki abayahudi bitwaza amabuye bagiye gushyingura?

Bitewe n' imyemerere n'umuco, hari abitwaza indabo mu gihe bajya gushyinguraababo zigashyirwa hejuru y'imva nk' ikimenyetso cyo guha icyubahiro uwabo witabye Imana ariko mu bayahudi ho bitwaaza amabuye iyo bagiye gushyingura.

Mu Rwanda, hari indabo babanza gushyira mu mva bavuga amagambo runaka nyuma bamara gushyingura hejuru bakahakikiza indabo z’ubwoko butandukanye ziba zazanywe n’abo mu muryango ndetse n’inshuti n’abavandimwe b’uwapfuye.

 Kwitwaza amabuye kw’Abayahudi mu gihe bagiye gusura cyangwa gushyingura ababo, ni umuco wagiye uhererekanywa uko ibinyejana byashiraga bivuze ko impamvu irenze kuba baba bitabiriye umuhango wo kwibuka ababo, ahubwo bifitanye isano n’imigenzo yabo ya kera.

Nubwo ubu Israel imaze gutera imbere mu buhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga ryo kuhira, mbere biriya bice byo mu Burasirazuba bwo Hagati byarangwaga n’ubutayu ku buryo byabaga bigoye kubona indabyo, bagahitamo gukoresha amabuye.

Ikindi mbere y’uko haza amasanduku agezweho, umubiri w’umuntu wapfuye waratunganywaga, ukozwa hanyuma ugapfukwa mu gitambaro bakawushyingura mu mva itageze kure mu bujyakuzimu.

Icyo gihe amabuye yifashishwaga nk’uburyo bwo kurinda ko umubiri w’uwapfuye washoboraga kuribwa n’inyamaswa cyane ko wabaga ushyinguye hafi, ari nako abaza kumwibuka bashoboraga kuzana andi mabuye menshi kugira ngo bizere umutekano we.

Imyizerere y’uko iyo umuntu apfuye ubuzima bwe bukomereza aho mu gituro yashyinguwemo, Abayahudi bo hambere babyizeraga bashyira amabuye ku mva zabo bizera ko roho z’abo zizakomeza kubaho mu Isi.

Bizeraga batyo mu gihe bagenzi babo bo bizeraga ibitandukanye kuko bagaragazaga ko amabuye ashobora gufasha mu gukumira ko imyuka mibi yinjira muri cya gituro gishyinguyemo ababo.

Umurongo wo muri muri Bibiliya mu gitabo cyayo cya Yosuwa 4:1 1 ahanditse ko ubwo Abisirayeli bose bari bamaze kwambuka Yorodani bavuye mu Misiri, Uwiteka yabwiye Yosuwa kubwira abo yari ayoboye gutoragura amabuye 12, nawo uri mu bitekerezwa ko washingiweho.

Muri icyo gitabo Uwiteka agira ati "Robanura muri aba bantu, abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe ubategeke uti ‘Nimutore amabuye cumi n’abiri muri Yorodani (…) muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro. "

Yosuwa ngo yahise ahamagaza abagabo 12 arobanura mu miryango y’Abisirayeli yose umwe ababwira ko “umuntu wese aterure ibuye arishyire ku rutugu nk’uko umubare w’imiryango y’Abisirayeli ungana, kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe  kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.

Ibyo gushyingura bagashyiraho amabuye abenshi babihuza n’uwo murongo wo muri Bibiliya ku buryo cyane ko Imana yababwiye ko azahora abibutsa urugendo banyuzemo bava mu buretwa bwo mu Misiri.

Uku gushyira amabuye ku mva kandi ngo bifatwa nko gutura umutwaro w’agahinda uza kwibuka aba afite bityo iyo azanye ibuye akarirambika ku mva ishyinguyemo uwe yumva aruhutse ngo akongera gusubizwa intege mu bugingo.

Yifashishwa mu kwibuka Abazize Jenoside y’Abayahudi

Uretse kuyakoresha mu buryo Umuyahudi agiye kwibuka cyangwa gushyingura uwo mu muryango we, amabuye yifashishwa no mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abayahudi binyuze mu kuyandikaho, agakwirakwizwa mu bice by’u Burayi.

Kuri iyi nshuro akoreshwa muri uwo muhango, atandukanye na yayandi buri wese ashobora kwitorera aho abonye hose, kuko akoreshwa ari ay’umuringa abanza gutunganywa ubundi akandikwaho amazina y’abishwe.

Ayo mabuye ashashagirana azwi nka ‘‘Stolpersteine’ ari mu bigo 1100 bibarizwa mu bihugu 17 by’u Burayi nk’uburyo bwo kuzirikana abishwe burambye.

Ni ibihugu birimo u Budage, Autriche, Hungary, u Buhorandi, u Bubiligi, Rebubulika ya Czech, u Burusiya, Croatia, u Bufaransa, Pologne, Slovenia, u Butaliyani, Norvege, Ukraine, u Busuwisi, Slovakia, Luxembourgn’ibindi.

Ibyo bice birimo amabuye agera ku bihumbi 45 aho agera ku 5000 yashyizwe mu duce 916 two mu gihugu cya Germany honyine. Ayo mabuye ariho amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi, ayo mmazina akaba yanditswe hakurikijwe itariki uwishwe yavukiyeho iyo izwi.

Amabuye ya Stolpersteine ni umushinga watekerejwe n’Umudage witwa Gunter Demnig, umunyabugeni wijemeje kwibutsa amazina ya za miliyoni z’Abayahudi bishwe bazizwa abo baribo, bikozwe n’Ubutegetsi bw’Aba-Nazi bwari buyobowe na Adolf Hitler.

Rimwe umuturage ashobora kugura ibuye wenda ashaka guha icyubahiro uwazize Jenoside y’Abayahudi wabaga iwe cyangwa umuvandimwe we cyangwa undi akaba yarigura mu gutera inkunga uwo mushinga wo kurinda ko abishwe bashobora kwibagirana.

Iyo umuntu ariguze Demnig asura ahantu bashaka ko riterwa nyuma akazaza kurihashyira akandikaho amagambo yahisemo ajyanye no kwibuka.

Ashyirwa mu butaka mu buryo buteguye neza aho uhageze asoma ayo magambo n’amazina akaba yaha agaciro uwo wazize Jenoside yakorewe Abayahudi wanditse kuri iryo buye.

 Apr 21, 2023 - 12:31