
Love of Hip Hop ni igitaramo kizahuriramo Riderman (Umwami w’Ibisumizi) na Bull Dog. Aba ni abahanzi bafite amateka mu muziki nyarwanda. Riderman ari mu bakundishije Hip Hop abanyarwanda mu gihe batayumvaga neza. Ni mu gihe Bull ari mu batangije itsinda rya Tough Gangs riri mu bahanzi bazanye impinduramatwara ya njyana bitaga iy’ibirara itangira gukundwa n’abifite.
Iki gitaramo kizabera The Keza Hotel ku itariki 9 Nyakanga (9-7-2022) uyu mwaka. Kwinjira itike y’amake ihagaze 5000 Frws iyisumbuye ni 10,000Frws. Uburyo bwo kugura itike ni uguhamagara kuri 0788284077 ya Rwibutso Chrisostome uzwi nka Obio
Ibyo abazitabira bemerewe
Uzaba yishyuye itike yo kuza kureba Riderman cyangwase Bull Dog azaba yemerewe koga mu bwogero (pisine) ya The Keza Hotel umunsi wose. Gufata amafoto abiri y’ubuntu n’abahanzi akunda. Azaba yemerewe ikirahure cy’inzoga (Short of Tequilla).
Reba indirimbo zabo