Ibyaranze iyimikwa ry'Ubwami Charles III w'u Bwongereza (AMAFOTO)

Ibikorwa by'ingenzi byaranze umuhango wo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III n'umugore we Camilla.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi 2023, nyuma y'imyaka 70 hategerejwe umuhango wo Kwimika Umwami w'u Bwongereza, umunsi kera kabaye wageze.

Uyu muhango w'amateka waherukaga mu 1953 ubwo Umwamikazi Elizabeth II yimikwaga.

Muri rusange Uyu muhango ugabanyijemo ibice bitatu:

Charles III yari ategereje ikamba mu myaka 71

Igice cya mbere n'imyiteguro y'akataraboneka yo kwitegura uyu munsi aho batumira Abanyacyubahiro banyuranye.

Igice cya Kabiri ni umunsi nyirizina ndetse n'umunsi ukurikira iyimikwa ry'Ubwami Charles III.

Dore uko umuhango wo kwimika Umwami Charles III wari umeze

Umuhango nyirizina watangiye saa 11h20 ku isaha ngengamasaha, aho Umwami n'umugore we bakoze urugendo rwa 2.29km bava mu ngoro ya Buckingham Palace ari naho batuye berekeza muri Kiliziya ya Westminster Abbey.

Umwami Charles III n'umugore bava i Buckingham Palace berekeza Westminster Abbey 

Mu nzira bakaba bagiye mu tugare dukururwa n'amafarashi dukoze muri zahabu, ndetse bashagawe n'ingabo z' i Bwami.

Bageze muri iyi Kiliziya ya Westminster Abbey niho imihango Nyirizina yari igiye kubera.

Ubwo Umwami Charles III yageraga muri Kiliziya ya Westminster Abbey 

Muri iyi Kiliziya, Umwami Charles III yarahiriye kubahiriza Amategeko ya Cyami ndetse no kuzarinda kiriziya y'u Bwongereza (Church of England; Anglican).

Umuhango Nyirizina 

Nyuma yo kurahira, hakurikiyeho umuhango wari utegerejwe, aho Musenyeri wa Canterbury, Justin Welby yafashe ikamba rya Mutagatifu Edward rigizwe na Zahabu na Diyama arishyira ku mutwe wa Charles III.

Ubwo Ubwami Charles III yambikwaga ikaba rya Mutagatifu Edward 

Ikindi kandi iri kamba rikaba rifite ibiro 2.2 kg by'amabuye y'agaciro twabonye haruguru. Iri kandi rikaba rimaze imyaka 360 rikoreshwa.

Aha kandi Umwami Charles III yahawe n'ibindi birango by'Umwami birimo umubumbe w'isi, inkoni, Inkota ndetse n'impeta. Ibi byose bikaba biba bikoze muri zahabu.

Umugore w'Umwami Camilla nawe yambitswe ikamba

Muri iyi Kiliziya kandi Umwami yakoreweho indi mihango ijyanye n'indini nko gusigwa amavuta n'ibindi binyuranye, ariko n'umugore we Camilla nawe yambikwaga ikamba.

Hakurikiyeho iki imihango yo mu kiliziya irangiye?

Nyuma y'uko Umwami Charles III imihango yo kumwimika yari irangiye muri Kiliziya ya Westminster Abbey, basubiye mu ngora ya Buckingham Palace, aho bari bashagawe n'ingabo z'ibwami ziba mu mitwe inyuranye.

Ubwo Umwami Charles III n'umugore basubiraga i Buckingham Palace 

Aha Buckingham Palace hakaba hakomerejeho indi mihango y' i Bwami, harimo kumurikirwa ingabo z'i Bwami ndetse n'ibindi bikoresho by'amateka nk'indege zarwanishijwe mu ntambara ya kabiri y'isi yose n'ibindi.

Ni iki kigiye gukurikira?

Ejo ku wa 07 Gicurasi hazakomeza ibirori byo kwishimira iyimikwa rw'umwami, aho hazaba igitaramo kizaba kirimo ibirangirire muri muzika harimo Kety Perry, Tiwa Savage n'abandi.

Ubwo Umwami Charles III n'umugore we bageraga i Buckingham Palace bagasuhuza rubanda

Naho kandi ku wa 08 Gicurasi, ubwo ni ku wa Mbere, mu gihugu hose hari ikiruhuko.

https://thechoicelive.com/imyigaragambyo-yo-kwamagana-umwami-charles-iii-yakamejeje

Muri rusange uyu muhango w'Amateka ukaba witabiriwe n'abarenga ibihumbi 2000 barimo Abanyacyubahiro banyuranye mu Isi, aho na Perezida w'u Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye uyu muhango.

Ildephonse NKUNDABANYANGA Entertainment and Political Journalist Tell: 0781711425/0738418531 Email: ildenkunda1998@gmail.com

 May 6, 2023 - 19:21