Ibyaranze imyaka 71 Umwami Charles III ategereje ikamba ry'Ubwami

Dore iby'ingenzi byaranze ubuzima bw'Umwami Charles III mu myaka 71 amaze ategereje kwambikwa ikamba ry'Ubwami bw'u Bwongereza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi 2023, nibwo Umwami w'u Bwongereza Charles III arakorerwaho imihango yo ku mwimika nk'Umwami w'u Bwongereza.

Umwami Charles III, Amazina ye bwite ni Charles Philip Arthur George, akaba yaravutse ku wa 14 Ugushyingo 1948 avuka ku gikomangoma Philip n'Umwamikazi Elizabeth II ari nawe yasimbuye.

Umwami Charles III arimikwa uyu munsi 

Charles akiri muto akaba yarabatirishijwe amazi yavuye mu ruzi rwa Yorodani ari narwo Yezu Kristu yabatirijwemo.

Uyu mu gihe yakuraga yumvaga ngo azatwara ubwato bunini cyangwa se ibimodoka binini cyane, yewe ngo yumvaga ashaka no kuba umusirikare.

Ku myaka 8 yoherejwe mu ishuri aho yigaga aba mu kigo (boarding school). Akaba ari nawe mwana wari kuba Umwami wari woherejwe mu ishuri kwigana n'abandi ntakindi bitayeho mu mateka y'u Bwami mu Bwongereza.

Umwami Charles III yategereje iri kamba imyaka 71

Mu gatabo ke yandikagamo amabanga, yanditse ko aho ku ishuri abandi bana birirwaga bamutuka cyane ndetse bakarara bamutera imisego bavuga ko badashaka ko azababera Umwami.

Nubwo byari bimeze gutyo yarize arasoza ndetse mu 1967 yagiye kwiga muri Kaminuza ya Cambridge kwigayo Amateka.

Naho kandi mu 1971 yatangiye gukundana n'umugore we Camilla uretse ko icyo gihe yari afite undi mugabo.

Nubwo yakundanaga na Camilla ariko ntiyamushatse kuko mu 1981 yabanye n'igikomangoma Diana.

Umwami Charles III n'uwahoze ari umugore we Princess Diana

Nyamara nubwo yashakanye na Diana ariko byaje kurangira batandukanye mu 1995 byemezwa ko byagizwemo uruhare n'uyu Camilla.

Diana na Charles baratandukanye mu mategeko, icyakora uyu Diana ntiyaje kuramba kuko mu 1997 yaje kwitaba Imana mu buryo bugirwaho impaka.

Mu wa 2005 Charles yaje gushyingiranwa na Camilla bakomeje gukundana mu myaka yabanje, nyuma y'uko uyu mugore nawe yari akimara gutandukana n'umugabo we.

Umwami Charles III n'umugore we Camilla barimikwa uyu munsi 

Umwami Charles III akaba agiye kwambara ikamba uyu munsi hashize imyaka 71 aritegereje, dore ko yamenye ko azaba Umwami mu 1952.

Ildephonse NKUNDABANYANGA Entertainment and Political Journalist Tell: 0781711425/0738418531 Email: ildenkunda1998@gmail.com

 May 6, 2023 - 09:55