Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. None tariki ya 07 Mata 2024, hatangiye icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka.
Buri tariki muri iyi minsi 100, ifite amateka yihariye, ari yo mpamvu tuzagenda tureba bimwe mu bikorwa by'ubwicanyi byabaye.
Dore bimwe byabaye kuri tariki ya 07 Mata mu 1994:
-Interahamwe n'abasirikare barindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyira bariyeri mu mugi wa Kigali no kwica Abatutsi.
-Minisitiri Uwiringiyimana Agathe hamwe n'abasirikare icumi b'Ababiligi barindaga umutekano we bari mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye barishwe babanje gukorerwa iyicarubozo.
- Abayobozi batandukanye barishwe barimo: Kavaruganda Joseph wari Perezida w'Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.
- Minisitiri Fredrick Nzamurambaho wari na Perezida wa PSD na Me Felicien Ngango wari Visi Perezida wa PSD barishwe.
- Abandi bishwe ku ikubitiro kandi, barimo Landouarand Ndasingwa uzwi nka Lando , na Faustin Rucogoza.
-Interahamwe n'abasirikare barindaga Umukuru w'Igihugu bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi bari bahungiye kuri sitade Amahoro hafatwaga nk'ahantu hatekanye kubera ko hari ingabo z'Umuryango w'Abibumbye MINUAR bagabye igitero.
Icyakora uyu mugambi waje kuburizwamo n'imirwano yahuje ingabo za FPR Inkotanyi n'ingabo zarindaga Umukuru w'Igihugu bituma Abatutsi barokoka.
Twibuke Twiyubaka.