![Imyigaragambyo yo kwamagana Umwami Charles III yakamejeje](https://www.thechoicelive.com/uploads/images/2023/05/image_750x_64565bc93448a.jpg)
Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi, mu gihe Abongereza bamwe babyukiye ku mihanda y'umurwa Mukuru London bajya kureba uko Umwami wabo ajya kwimikwa, abandi batamushyigikiye nabo barimo kumwamagana.
https://thechoicelive.com/perezida-paul-kagame-yasesekaye-i-london
https://thechoicelive.com/abasirikare-bu-rwanda-bagiye-kwimika-umwami-wu-bwongereza
Abadashyigikiye Ubwami ku mihanda ya London bakaba bariraye ku ibaba aho bafite ibirango bigaragaza ko batabyishimiye ndetse badashyigikiye Umwami.
https://thechoicelive.com/Ibyaranze-imyaka-71-Umwami-Charles-III-ategereje-ikamba-ryUbwami
Nubwo Abashinzwe umutekano bari batanze integuza ko abari bushake guhungabanya umutekano bitari bubagwe neza, ariko ntibyababujije kubyukana ibyapa byanditseho ati " Uwo ntabwo ari Umwami wacu."
Abadashyigikiye Umwami bari mu mihanda bamwamagana i London
Ubwo twarimo twandika iyi nkuru abantu barindwi bari bamaze gutabwa muri yombi bayobowe n'umuyobozi w'abadashyigikiye Ubwami Graham Smith.
Abari kwigaragambya baratabwa muri yombi
Magingo aya abigaragambya bakaba bari ku nyubako ikorerwamo na Minisitiri w'intebe i 10 Downing Street ndetse abandi bari kuri Kiliziya ya Westminster Abbey ahari no kubera umuhango wo kwimika Umwami Charles III.