Ibyaranze tariki ya 31 Gicurasi mu mateka y'Isi

Ibikorwa by'ingenzi byaranze iyi tariki mu mateka y'Isi by'umwihariko mu buzima bwa muntu.

Buri munsi wose mu mateka y'Isi uba ufite icyo usobanuye haba ku muntu, ku muryango runaka, Igihugu, Umugabane, ndetse n'Isi yose muri rusange.

None tariki ya 31 Gicurasi 2023, reka dusubire inyuma mu mateka turebe iby'ingenzi byaranze iyi tariki:

1. Uyu ni umunsi 151 mu minsi igize umwaka. Uyu mwaka wa 2023 urabura iminsi 214.

2. Uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kunywa itabi ndetse n'ibibi byaryo. Uyu munsi ukaba warashyizweho n'umuryango ushinzwe ubuzima mu isi World Health Organization (WHO).

3. Millvina Dean Umwongereza wanyuma warokotse impanuka y'ubwato bwa Titanic mu 1912 yitabye kuri iyi tariki mu 2009 ku myaka 97.

4. Mu 1921 abaturage bo mu bwoko bw'Aba-Tulsa muri Oklahoma bakorewe ubwicanyi ndengakamere mucyo bise 'Tulsa Race Massacre'.

5. Mu 1935 ikigo gitunganya sinama muri Amerika cya 20th Century Fox nibwo cyashinzwe.

6. Mu 1790 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika George Washington yasinye itegeko rirwanya kwigana inyandiko.

7. Mu 1889 abantu 2200 bararohamye muri Amerika mu migi ya Johnstown, Pennsylvania ubwo ikigega cy'amazi( damu) cyasandaraga.

8. Mu 1962 umunazi ruharwa warimbuye Abayahudi muri Jenoside yabakotewe Adolf Eichmann yaramanitswe muri Israel.

9. Mu 1996 Benjamin Netanyahu Minisitiri w'intebe muri Israel yatowe ku nshuro ya mbere.

10. Mu 1725 havutse Ahilyabai Holkar umugore w'igihangange wayoboye Ubwami bwa Holkar dynasty mu Buhinde.

Nubwo buri gikorwa cyose cyabaye kitakandikwa mu bitabo by'amateka, ariko ibi ni bimwe mu byaranze iyi tariki ya 31 Gicurasi mu mateka y'Isi.

Ildephonse NKUNDABANYANGA Entertainment and Political Journalist Tell: 0781711425/0738418531 Email: ildenkunda1998@gmail.com

 May 31, 2023 - 04:24