Tariki ya 01 Mata umunsi wo kubeshya! Bite by'uyu munsi?

Mu Isi yose tariki ya 01 Mata buri mwaka ni umunsi Mpuzamahanga wo nkubeshye. Dore dore ibyo utigeze umenya kuri uyu munsi.

Umuntu nk'ikiremwamuntu, muri kamere ye afite umuco wo kubeshya. Bamwe babeshya mu buryo bwo kwirengera, abandi bakabeshya kugira ngo bemerwe, ndetse n'izindi mpamvu zinyuranye. Ibi nibyo byatumye bashyiraho n'umunsi Mpuzamahanga wo kubeshya.

Iyo unyujije amaso mu bitabo by'amateka, bigaragazwa ko uyu ari umunsi wo gutebya no kuganira mu buryo bwo kwishimisha, aho iyi tariki ifite inkomoko mu burengerazuba bw'Isi mu gihugu cy'u Bufaransa mu kinyejana cya 16.

Mu 1567, Umwami w'Abafaransa Charles IX niwe wahinduye umunsi muri icyo gihugu batangiriragaho umwaka, aho bawutangiraga tariki ya 01 Mata, ndetse kuri uwo munsi abaturage bagatanga impano kuri bagenzi babo. 

Nyamara rero uyu Mwami yahisemo guhindura iyi tariki ayishyira ku ya 01 Mutarama, agendanishije n'ingengabihe y'Abaromani, aho bakoreshaga ingengabihe ya Gregorian calendar.

Ku ruhande rw'abaturage mu Bufaransa, bakomeje kujya batanga impano ku ya 01 Mata, ariko zirimo ubusa bagamije kubeshya abandi bantu batari bazi ko uwo munsi wahindutse.

Uyu munsi wakomeje kwaguka mu bihugu bitandukanye mu Burayi, aho wakomereje mu Bwongereza birangira usakaye ku Isi. Ku rundi ruhande,  abandi uyu munsi bawufata nk'uwo kuvuga ukuri kugira ngo ukuri kuganze mu Isi.

Nubwo umunsi wo kwibeshya ufatwa nk'icyaha mu madini, ariko kandi abandi bawufata nko kwishimisha, gusa abantu bagirwa inama yo kuvuga ukuri kuri uyu munsi, kuko ibinyoma bikomeje kuganza mu Isi.

Ildephonse NKUNDABANYANGA Entertainment and Political Journalist Tell: 0781711425/0738418531 Email: ildenkunda1998@gmail.com

 Apr 1, 2024 - 08:44