Umunyemari wo mu gihugu cya Uganda Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady, yatangaje ko ubwo yafataga umwanzuro wo kwibagisha inda kugira ngo ibe ntoya, yari agambiriye gukomeza gusa neza no kumva atekanye, nubwo yemeza ko n'ubundi na mbere atari ateye nabi.
Uretse kuba yarigabanyishije inda kugira ngo ibe ntoya cyane, uyu mubyeyi w'abana batanu yavuze ko yanatunganyishije amenyo ye bakayakomeza neza, aho yemeza ko ibyo byose byakozwe ku mubiri byatumye yumva yifitiye ikizera kandi akumva ameze neza.
Ni mu gihe yatangaje ko uku kwibagisha byamutwaye amadorari 10,000 (12,912,200.00Rwf) kuri buri kimwe, aho yavuze ko amenyo ye bayatunganyirije mu gihugu cya Turukiya. Ati " Nizera ko umuntu agomba kwiyitaho agasa neza uko abishaka mu gihe abifitiye ubushobozi."
Icyakora nubwo avuga ko yibagishije kuko yumvaga ashaka gusa neza, mu mezi yashize yumvikanye aburira abagore bagenzi be guhagarika ibintu byo kwibagisha ugamije ubwiza, aho yavugaga ko atari byiza kandi bigira ingaruka.
Zari Hassan yavuze ko kwibagisha byamuhagaze ibihumbi 100 by'amadorari