Rwanda Day 2024: Bruce Melodie yerekanye iterambere ry'umuziki w'u Rwanda

Rwanda Day 2024: Bruce Melodie yerekanye iterambere ry'umuziki w'u Rwanda

 Feb 4, 2024 - 07:12

Umuhanzi Bruce Melodie ubwo yari i Washington DC muri Rwanda Day, yerekanye iterambere ry'umuziki w'u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse ahishura ko yavutse mu gihe kitari icya nyacyo.

Mu ijoro ryakeye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hasojwe Rwanda Day ihuza Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda, aho yatangiye ku wa 02-03 Gashyantare 2024. Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ari we wasoje iyi Rwanda Day. 

Mu kiganiro cyatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu kigaruka ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu mikino n’imyidagaduro, umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yerekanye  iterambere ry'umuziki w'u Rwanda. 

Uyu muhanzi mu ijambo rye, yavuze ko mu myaka 30 ishize, yabonye urwego rw’imyidagaduro rukura, rutera imbere kandi rubyarira inyungu abarurimo.

Bruce Melodie aremeza ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu myidagaduro 

Mu magambo ye ati “Nk’uko nabivuze, navutse mu 1992, najyaga mvuga ko nshobora kuba naravutse mu gihe kitari icya nyacyo ariko nanone nishimira ko nabonye igihugu cyanjye gikura, kigenda gitera imbere mu nzego zose.”

Yunzemo ko mu myaka yashize byari bigoye kuba umuhanzi yategura igitaramo cye kubera kubura ibikorwaremezo, ariko kuri ubu byoroshye kubera ko abahanzi bafite BK Arena n’ahandi bataramira.

Ati “Ariko muribuka ubwo nateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 maze muri uyu mwuga muri BK Arena, ni bwo natekereje ko imyidagaduro yacu yamaze igihe kirekire itegereje iki kintu. Ibikorwaremezo by’imyidagaduro bishyira igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga.”

Iyi ni Rwanda yari yitabiriwe n'ibyamamare binyuranye mu muziki w'u Rwanda nka: The Ben, Kitoko Bibarwa wanasusurukije abayitabiriye, Teta Diana , Andy Bumuntu ndetse n'abandi.