Pakistan mu gusubiza ku bitero by'u Buhinde, nayo yahise irasa mu Buhinde by'umwihariko muri Kashimir mu gice kigenzurwa n'u Buhinde, ariko ivuga ko ibyo yabikoze yirwanaho kuko nayo igiye kwihorera.
Minisitiri w'Intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif, yasezeranyije abaturage ko bagomba kwihorera ku Buhinde.
Ibitero by'u Buhinde byakozwe mu bice bitandukanye byahitanye abantu 31 nk'uko Pakistan ibitangaza, mu gihe u Buhinde nabwo buvuga ko abantu 12 bishwe.
Kugera magingo aya abantu bahanze amaso ukwihorera kwa Pakistan, amahanga akaba akomeje gukomakoma kugira ngo iyi ntambara idafata intera kuko ibi bihugu byose bitunze intwaro kilimbuzi.
Ibi byose byageze aha nyuma y'uko umutwe w'iterabwoba ushyigikiwe na Pakistan wagabye igitero muri Kashimir uhitana abantu 28 barimo benshi b'Abahinde.
Ibi bihugu byombi byakunze kurwana guhera mu 1949, aho bapfa intara ya Kashimir. Iyi ntambara ishobora kwivangamo ibindi bihugu bikomeye.
Bisanzwe bizwi ko u Burusiya bushyigikira u Buhinde, mu gihe Ibihugu nka Turukiya n'u Bushinwa baba bari kuri Pakistan. Amerika yo iba iri hagati no hagati, gusa ifitanye umubano mwiza na New Delhi.
U Buhinde bwarashe misile muri Pakistan
Pakistan yasezeranyije guhora
