Tyla akomeje gukora ibigwi ku ruhando mpuzamahanga

Tyla akomeje gukora ibigwi ku ruhando mpuzamahanga

 Mar 18, 2025 - 14:56

Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Tyla akomeje kwandika amateka muri muzika mpuzamahanga nyuma yo kwegukana igihembo cya “World Artist of the Year” muri iHeartRadio Music Awards 2025 byabereye i Los Angeles, muri Amerika.

Ni ku nshuro ya mbere icyo gihembo cyari gitanzwe, kandi intsinzi ya Tyla ni ikimenyetso simusiga k’iterambere ry’umuziki nyafurika ku isi.

Tyla yongeye gushimangira ko afite ijambo ku ruhando mpuzamahanga 

Tyla yaganiraga icyo gihembo n’abandi bahanzi nka; YG Marley, Burna Boy, Tems ndetse n’umuraperi w’Umwongereza “Central Cee”. Abandi begukanye ibihembo barimo Taylot Swift, Billie Eilish, SZA, Glorilla, n’abindi.

Tyla yahigitse abarimo Central Cee na Burna Boy 

Ni mu gihe kandi no muri 2024 Tyla yari yegukanye igihembo cya Grammy mu kiciro cya “Best African Music Perfomance”.