Titi Brown yahishuye iby'agahinda gakabije amaranye iminsi

Titi Brown yahishuye iby'agahinda gakabije amaranye iminsi

 May 23, 2026 - 22:29

Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yatangaje ko amaze igihe kinini ahanganye n’agahinda gakabije yatewe n'ibibazo bitandukanye birimo n'urukundo, ibintu avuga ko byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe ndetse no ku kazi ke ka buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya MIE Empire, Titi Brown yavuze ko ibibazo bitandukanye yahuye na byo byamuteraniye birimo uburwayi bw’umubyeyi ndetse n’urukundo yavuze ko rwamubabaje bikomeye aribyo byatumye aba ahagaritse akazi ke ko kubyina asanzwe akora .

Yagize ati: “Nagize uburwayi bw’umubyeyi kandi ninjye wagombaga kubyitaho, ngira urukundo ruransaza. Ibyo bintu byose rero byaraje bimpuriza hagati birankanda.”

Uyu mubyinnyi yavuze ko ibyo bihe byamugizeho ingaruka zikomeye kugeza aho atakibasha gukora ibikorwa yari asanzwe akora birimo kubyina no kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye.

Yasobanuye uko ako agahinda kamurembeje, bikagera aho afata umwanzuro wo guhagarika gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, kuko yumvaga ko abantu bahita babona ko afite agahinda gakabije.

Nubwo yanyuze mu bihe bikomeye, yagaragaje ko ubu agiye kongera kugaruka kuko ibyo amaze iminsi ahanganye nabyo byose yabiciyemo kandi byamuhaye imbaraga zo kongera gukora cyane.

Titi Brown kandi kuri ubu yatangaje ko yamaze kwinjira no mu buhanzi, aho yateguje indirimbo ye ya mbere yise 'Urare' izajya hanze mu minsi ya vuba. 

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien