The Ben yavuze irengero ry’indirimbo ye na Bull Dogg imaze imyaka itatu

The Ben yavuze irengero ry’indirimbo ye na Bull Dogg imaze imyaka itatu

 May 9, 2024 - 09:31

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yavuze ko indirimbo yakoranye na Bull Dogg bagatangaza ko igiye kujya hanze ariko ikaburirwa irengero byatewe n’uko habayeho kubanza kuganira n’abacuruza umuziki kuko gushyira hanze indirimbo muri iki gihe bisigaye bisaba ibintu byinshi.

Mu kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2024, yatangaje ko itinda ry’indirimbo yakoranye n’umuraperi Bull Dogg byatewe n’uko habayeho kubanza kuganira n’imbuga zicuruza umuziki, kuko muri iyi minsi bisigaye bigoye kuba umuhanzi yashyira hanze indirimbo uko yiboneye, ariko yizera neza ko igihe cya nyacyo izasohoka kandi yamwandikiye amusaba imbabazi.

Yagize ati “Muri kino gihe gusohora indirimbo hari byinshi bizama. Hazamo kompanyi izabafasha gucuruza no kubyumvikanaho. Ntabwo muri kino gihe ari ugusohora indirimbo uko wiboneye kose cyane cyane ku bahanzi bamwe na bamwe, nibaza ko atari bose. Bull Dogg arabizi ko ndi umufana we, turi umuryango kandi ndizera ko igihe gikwiriye indirimbo izasohoka.”

Iyi ni indirimbo bise ‘Rotate’, The Ben na Bull Dogg bateguje abakunzi b’umuziki ko bagiye kuyibaha mu mwaka wa 2021, gusa nyuma yaho abantu barayitegereje amaso ahera mu kirere, bituma abantu babafata nk’ababeshyi.

The Ben wabaga muri America, itangazamakuru ntiryabashaga kumubona ngo bamubaze kuri iyi ndirimbo gusa iyo bageragezaga kubaza Bull Dogg wari mu Rwanda, ntiyasibaga kwerekana ko The Ben ari we ukomeza kumunaniza kuko ahora amusaba ko bakora amashusho y’iyi ndirimbo bakayishyira hanze, ariko we agakomeza kubura bituma indirimbo ihera mu kirere.

Mu kiganiro Bull Dogg yagiranye na Transit Line Tv mu mwaka wa 2022, yabajijwe impamvu iyi ndirimbo itajya hanze, asubiza ati “The Ben arimo kunaniza, yarabuze ngo dukore video. Igisigaye ninjye ukizi.”

The Ben ushinjwa na Bull Dogg kumunaniza amushaka ngo bakore amashusho y’indirmbo ige hanze akamubura, yavuze ko yandikiye Bull Dogg akamusaba imbabazi ku bwo gutinda.

The Ben yavuze ko indirmbo yatinze kuko habayeho kuganira n'imbuga zicuruza umuziki