The Ben ufite igitaramo ku itariki ya 01 Mutarama 2025, yavuze ko aba ari ibintu bitari byiza gutangaza abahanzi bazagufasha mu gitaramo cyawe nubwo abafana baba bakeneye kubimenya.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, aho bagarukaga ku myiteguro y'iki gitaramo ke 'The New Year Groove' azanamurikiramo album ye imaze imyaka itandatu yaraheze mu kirere.
The Ben kugeza n'ubu utaratangaza abandi bahanzi bazamufasha muri iki gitaramo, yavuze ko yahisemo kutabatangaza mu rwego rwo guhesha agaciro umuhanzi.
Ati "Twashatse kugira ngo duheshe agaciro umuhanzi , ngira ngo n'abandi bahanzi bagenzi banjye babireberaho."
Kuri we avuga ko hari ubwo utangaza umuhanzi runaka ko azagufasha mu gitaramo, ugasanga avuzwe cyane kurusha wowe nyir'igitaramo nyamara byakagombye gusiga izina ryawe ari ryo rivuzwe cyane.
Ibi kandi The Ben yasabye ko n'abandi bahanzi bajya babikurikiza, ku birango byamamaza igitaramo nyir'igitaramo akaba ari we ugaragaraho wenyine.
kugeza ubu The Ben yatangaje ko abahanzi benshi bakoranye indirimbo bazagaragara ku rubyiniro bakaziririmbana nubwo atigeze atangaza amazina yabo, gusa amakuru avuga ko hari n'abandi bazatungurana batigeze bakorana indirimbo.

