Ni amashusho yashyize hanze ayanyujije kuri Instagram ye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri atungura abantu benshi, ubwo yagaragaraga ari kuryoherwa n’iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa gatanu ikaba ikomeje kuvugisha benshi.
Ni amashusho yaherekejwe n’ubutumwa bwiza, aho yagaragazaga ko iyi ndirimbo nawe yamunyuze ndetse ari indirimbo nziza, ubwo yagiraga ati “Indirimbo nziza.”
Ni ibintu byavugishije abantu benshi cyane ko mu minsi yashize aba bahanzi bakunze kuvugwaho kudashyigikirana hagati yabo ngo umwe abe yagaragaza uko yakiriye indirimbo y’undi ndetse ngo abe yamufasha no kuyimenyekanisha.
Ibi The Ben abikoze mu gihe hagati ye na Bruce Melodie hakomeje kuvugwa umwuka mubi, ariko kandi aba bagakomeza kwerekana ko nta kibazo bafitanye hagati yabo.
