Tems ntakunda kwikoza telefone ye

Tems ntakunda kwikoza telefone ye

 Dec 18, 2024 - 16:16

Tems uri mu byamamare bikunda kurinda ubuzima bwabo bwite, yahishuye ko mu buzima bwe bwa buri munsi adakunda kwikoza telefone ye cyane kuko usanga inshuro nyinshi yayisize mu rugo, ahishura n’impamvu ibimutera.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘Glamour Magazine’, yavuze ko buri gihe iyo agiye kujya ahantu runaka ashaka impamvu yose yaba urwitwazo kugira ngo asige telefone ye mu rugo kabone nubwo yaba idashinga.

Yavuze ko we yahisemo kwirirwa yizengurukira ku Isi yunguka ubumennyi butandukanye, kuruta kwirirwa kuri telefone.

Ati “Ntabwo nkunda telefone yanjye mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mpitamo kwibera mu Isi nigiramo ibintu bitandukanye. Iyo mbonye urwitwazo rwo kuba nayisiga mu kabati, mpita mbifatirana.”

Yakomeje avuga ko no kuba ayigendana biterwa n’uko abamureberera inyungu, ndetse n’umuryango we cyane cyane Mama we na musaza we, ari bo babigiramo uruhare.

Uyu mukobwa mu minsi ishize aherutse gutangaza ko iyo aza kuba afite andi mahitamo, atari kujya ku mbuga nkoranyambaga kuko yasanze ari ahantu habi.