Taylor Swift yashyizeho agahigo gashya akesha ibitaramo amazemo iminsi

Taylor Swift yashyizeho agahigo gashya akesha ibitaramo amazemo iminsi

 Dec 13, 2023 - 10:27

Mu bitaramo bizenguruka ibice bitandukanye(Tour) umuhanzikazi Taylor Swift amazemo iminsi, yakuyeho agahigo k'umwongereza Elton John nk'uwakoze tour yinjije amafaranga menshi mu mateka ya muzika ku isi.

Ibitaramo umunyamerikakazi Taylor Swift amazemo iminsi yise 'Eras', byaciye agahigo ko kuba ariyo tour yinjije amafaranga menshi ku isi mu mateka ya muzika.

Guinness World Records isanzwe izwiho kumenyekanisha uduhigo tw'indashykirwa, yemeje aka gahigo gashya kuri uyu wa Kabiri babinyujije ku rubuga rwabo.

Ibi bitaramo bya Taylor Swift yise Eras, niyo tour ya mbere ku isi yabashije kwinjiza arenga miliyari y'amadorari kuva ikitwa umuziki cyabaho.

Ibi bitaramo bya Taylor Swift byatangiye tariki 17 Werurwe 2023 ntabwo byari byarangira, kuko biteganyijwe ko igitaramo cya nyuma kizaba tariki 8 Ukuboza 2024, akazaba akoze ibitaramo 151 mu bihugu binyuranye.

Nk'uko byatangajwe na Pollstar, Eras Tour imaze kwinjiza miliyari 1.04 y,amadorari, mu gihe umwongereza Elton John wari ufite aka gahigo we yinjije miliyoni 749 z'amadorari mu bitaramo yigeze gukora.

Ibi bitaramo bya Elton John yise Farewell Tour, yabikoze kuva tariki 8 Nzeri 2018 kugeza tariki 8 Nyakanga 2023, akaba yarakoze ibitaramo 328 byose hamwe mu bihugu byose yazengurutse.

Taylor Swift ari mu bihe byiza akesha umuziki, akaba aherutse no gushyiraho agahigo ko kuba ari muhanzi wenyine ku isi utunze miliyari, ariko akesha ibikorwa bya muzika gusa hatarimo ubundi bucuruzi.

Agahigo Taylor Swift yakuyeho kari gafitwe na Elton John

Taylor Swift ari mu bihe byiza akesha muzika