Umuhanzikazi Taylor Swift umwe mu bahanzi ba pop bakunzwe cyane ku isi, ikinyamakuru Billboard cyamugize umuhanzi wa kabiri mwiza mu kinyejana cya 21.
Iki cyubahiro agikesha uruhare runini yagize muri muzika ya pop, binyuze mu ndirimbo zamenyekanye cyane nka "Bad Blood", "Blank Space", "Love Story", "Daylight" n'izindi.
Urutonde rumaze iminsi rusohoka, rugeze ku mwanya wa kabiri
Swift yinjiye kuri urwo rutonde rwabahanzi bakomeye bo mu kinyejana cya 21 asangaho abandi bahanzi bakomeye bari baherutse gushyirwa kuri urwo rutonde, ariko bahereye ku mwanya wa 3-25.
Ni urutonde ubu rumaze kugeraho abahanzi 24, mu gihe hasigaje kumenyekana uzaza ku mwanya wa mbere, bakuzura 25.
Ni urutonde rugaragaraho abahanzi bakomeye, nka Rihanna waje ku mwanya wa 3, Drake ku mwanya wa 4, Lady Gaga ku mwanya wa 5, mu gihe Katy Perry ari we usoza ku mwanya wa 25.
