Umuhanzikazi w'Umunyamerika Taylor Swift yatangaje ko bidasubirwaho mu Ukuboza 2024 azahagarika ibitaramo yise "Eras Tour" yari amazemo igihe kirenga umwaka mu bice bitandukanye by'Isi.
Ibi ni ibitaramo byatangiye ku wa 17 Werurwe 2023 muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho byari biteganyijwe ko azakora ibitaramo 152 bigomba kuzenguruka mu migi 52 yo mu bice bitandukanye by'Isi.
Taylor Swift yatangaje ibyo guhagarika ibitaramo bye mu ijoro ryakeye ubwo yari 'Anfield' kuri sitade ya Liverpool. Byari igitaramo cy'ijana akoze, aho mbere yo kuririmba indirimbo ye yise "All Too Well" yabanje gushimira abantu bose bamufashije muri ibyo bitaramo, avuga ko mu Ukuboza 2024 azabihagarika.
Aha Anfield yatangarije aya magambo, akaba ari igitaramo cya mbere yari ahakoreye muri bitatu azahakorera. Ni mu gihe yari aherutse gukorere ibindi bitatu muri Scotland n'ubundi mu Bwami bw'u Bwongereza.
T
Taylor swift wakoze igitarmo cy'ijana agiye kubihagarika