Abakoresha ibinini bigabanya uburibwe(paracetamol) mu guteka inyama, bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zirimo umwijima, umutima, n’impyiko.
Aya ni amakuru yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima muri Tanzania, ikomeje kwihanangiriza abateka by’umwihariko amaresitora, akoresha ibinini bya Paracetamol mu guteka inyama kugira ngo zitamara igihe kinini ku ziko.
Ubutumwa bwa Minisiteri bwagiraga buti:”Ni igikorwa kibi cyane ku buzima, kuko iyi miti iyo ihuye n’umuriro ibyara ibinyabutabire byitwa Amino, bigera mu mubiri bikawushegesha.”
Minisiteri y’ubuzima yakomeje ivuga ko ari muri urwo rwego barimo gukora ubukangurambaga amanywa n’ijoro, basaba abategura ibyo kurya kujya bitondera ikintu cyose cyakangiza ubuzima bwabo.
