Snoop Dogg yahishuye ibanga ritumye arambana n'umugore we

Snoop Dogg yahishuye ibanga ritumye arambana n'umugore we

 Jan 29, 2025 - 14:19

Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Snoop Dogg yatangaje ibanga rikomeye ryamufashije kumarana n’umugore we Shante Broadus imyaka 27.

Aganira n’ikinyamakuru People, yavuze ko umugore we amwumva cyane kandi azi guhangana n’intege nke ze.

Yagize ati:“Ni umuhanga mu guhangana n’intege nke zanjye n’amafuti yanjye, aranyumva neza. Ni umubyeyi mwiza, nyogokuru mwiza, umugore mwiza, ninshuti nziza. Azi gukora ku bintu byose muri njye kugirango ntuze kandi ndabikunda.

Nigute nagumye mu rushako igihe kirekire? Nabonye umugore ukomeye, umugongo ukomeye n’umutima mwiza. Arakunda kandi akita ku bandi, kandi twagombaga kubana. Ubwo twavugaga ko tuzashyingiranwa, twasezeranye kugeza gupfa. Si ngombwa ngo gukora cyane cyangwa ngo amafaranga adutangakanye, ahubwo urupfu.”

Snoop yashoje agira ati:“Umuryango ni byose. Ikinteye umunezero mwinshi mu buzima bwanjye muri iki gihe ni ukubona umugore wanjye yishimye, kandi buri wese mu muryango wanjye afite ubuzima bwiza, kandi akagira ubumwe, ari bwo rukundo.”

Uretse ibyo kandi, urugendo rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 y’urushako rwabo, bateganya kuzizihiza muri Kamena.

Icyakora, urugendo rwabo ntitwari rworoshye, kuko nyuma yo gushyingirwa mu 1997, batandukanye mu 2004 bagasubirana nyuma yimyaka ine.