Ku wa 24 Kanama 2023, nibwo Sintex yasezeranye imbere y'amategeko n'umugore we witwa 'Keza Shadia' ariko uyu mugore akaba yari amaze imyaka icyenda atandukanye n'uwahoze ari umugabo we babyaranye n'abana babiri, gusa uyu mugabo akaba yarajyaga amukorera ibikorwa bya kinyamanswa.
Keza ni umugore watangiye kunyura mu buzima bushaririye kuva mu 1994, ubwo ababyeyi be bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, atangira kuba mu muhanda mu buzima bugoye cyane gusa nyuma nibwo yaje gufata icyemezo cyo gusanga Nyirasenge wari utuye muri Uganda.
Akigera muri Uganda yahahuriye n'ubuzima bubi kuko Nyirasenge yatangiye kujya amutoteza cyane ariko amukubita amuhatira kujya mu buraya kujya gushaka amafaranga ngo ayamuzanire.
Yakomeje kuba muri ubwo buzima kugeza mu mwaka wa 2003 ubwo yari agikora uwo mwuga, ahuriramo n'umugabo amubwira ko yamwikundiye ndetse amusaba ko bajyana bakibanira, undi na we ahita abyumva vuba kuko yumvaga agiye kuruhuka itotezwa n'ihohoterwa akorerwa na Nyirasenge.
Gusa ntibyagenze neza kuko uwo mugabo na we yakomeje kujya amukubita ndetse akanyuzamo akamusambanya ku gahato, kugeza ubwo mu 2009 bije kwimukira muri Canada ariko nabwo bikomeza kugenda gutyo kugeza ubwo baje gutandukana mu 2014 bafitanye abana babiri.
Aganira na The Choice Live, Sintex yatangaje ko kuba uyu mugore we yaranyuze mu itangazamakuru avugaho inkuru zo gufatwa ku ngufu ntacyo byamutwaye cyane, kuko iyo usobanukiwe n'ubuzima uba ufite uburyo ubonamo ibintu mu buryo butandukanye n'abandi cyangwa se mukagira abo muhuza.
Kuri we avuga ko ari nk'amahirwe kuko umuntu uba warabonye ibintu nka biriya aba azi byinshi, bigatuma n'iyo mubanye mworoherezanya kuko buri wese aba afite ubuzima bwe yanyuzemo, ndetse ahamya ko ibyabaye ku mugore we ari ikindi gice cy'ubuzima kuko biba kuri benshi nubwo atari ko bose bimenyekana.
Yagize ati "Nta kintu byantwaye kubera ko ahanini cyane iyo wisobanukiwe kandi usobanukiwe n'ubuzima nawe uba ufite indoro urebamo ibintu itandukanye n'iyo abantu bamwe na bamwe[...] Njyewe ukuntu mbireba, mbona ahubwo aba ari amahirwe kuko umuntu uba abonye ibintu bimwe na bimwe aba azi byinshi nawe, ni iyo mubanye muroroherezanya. Nta kintu urebye byaba byarantwaye cyane kuko buri wese agira uko urugendo rw'ubuzima bwe rugenda."
Kuri ubu uyu mugore akaba atuye mu gihugu cya Canada aho akora mu muryango witwa 'Shine the light on woman abuse' urwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n'abagore.

Sintex yavuze ko gushakana n'umugore wavuzweho inkuru zo gufatwa ku ngufu mu itangazamakuru ntacyo byamutwaye cyane

Keza Shadia, umugore wa Sintex yanyuze mu buzima bushaririye burimo no gukubitwa no gufatwa ku ngufu

Sintex na Keza Shadia basezeranye kubana nk'umugore n'umugabo imbere y'amategeko
