Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yasangije abamukurikira amashusho y'abantu benshi bari mu birori bishimira n’indirimbo ye "Komasava". Aya mashusho yayaherekesheje amagambo avuga uko yageze ku ntsinzi akomeje kugaragaza.
Diamond yagaragaje ko ibimugejeje aho ageze atari amahirwe gusa, ahubwo ari ibikorwa bifatika.
Yagize ati:“Impano, kumenyekana, kugira intego, no kwiga isoko ni byo bituma indirimbo zanjye ziba ku rwego rwo hejuru cyane.”
Yakomeje abwira abafana be ko iyo agiye gusohora indirimbo nshya, aba yarabanje gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo ndirimbo izabasusurutse.
Yagize ati:“Iyo nsohoye indirimbo nshya, mwe icyo musabwa ni ugutegereza munezerwe, kuko mba narakoze ibikwiye byose kugira ngo ibageraho mu buryo bufite ireme.”
Yashoje ubutumwa bwe ashimangira ko ibyo akora atari impanuka cyangwa iby’amahirwe gusa, ahubwo abikora abizi neza.
Yagize ati:“Mbatera ishema... munyizere, ntibingirira, nzi ibyo nkora.”
Aya magambo agaragaza icyizere Diamond afitiye ibikorwa bye ndetse n’uburyo ategura buri kimwe ku rwego rwo hejuru. Ni umuhanzi uhorana intego, ugenzura uko isoko rya muzika rihagaze, bityo agahora ahuza ibihangano bye n’ibyo abantu bakeneye.
Diamond Platnumz yahishuye ibinga ryihishe inyuma y'intsinzi ye
