Sherrie Silver yahaye ukuri abamwandikira nta nimero yabahaye

Sherrie Silver yahaye ukuri abamwandikira nta nimero yabahaye

 Jun 16, 2025 - 18:49

Umubyinnyi mpuzamahanga, Sherrie Silver yihanangirije abantu bamwandikira kuri Whatsapp nyamara nta nimero ye ya telephone yigeze abaha, ababwira ko ibyo ari ugutakaza umwanya wabo.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko umuntu uzongera kumwandikira nta nimero ye yigeze amuha cyangwa se umuntu uzajya amutangira nimero nta burenganzira amuhaye bose azajya aba-block.

Ati:"Ndabasezeranya, nunyandikira kuri Whatsapp ntarigeze nguha nimero yange, cyangwa nta muntu nahaye uburenganzira bwo kuyiguha, mwese nzahita mba-block. Rero murekere gutakaza igihe cyanyu."

Yakomeje avuga ko umuntu umukeneye yamwandikira kuri Email, kandi ko mu gihe ikibazo cye abona ko gifite ishingiro azajya amusubiza.

Sherrie Silver yihanije abamwandikira atarabahaye nimero

Sherrie Silver yavuze ko uzamwandikira muri ubwo buryo azamu-block