Mu kiganiro Sheebah Karungi yagiranye n'itangazamakuru ryo muri Uganda kuri uyu wa Kabiri, yongeye gushyira umucyo ku makuru amaze igihe mu binyamakuru yemeza ko atwite.
Muri iki kiganiro, yasabye abantu kuzaza mu gitaramo afite tariki ya 04 Ukwakira 2024 kuri Lugogo Cricket Oval kugira ngo bazibonera ukuri.
Mu magambo ye ati "Ndashaka ko buri wese azaza ku wa 04 Ukwakira, kugira ngo abe umuhamya wo kwemeza ko ari byo cyangwa se atari byo.
"Ukuri ni uko rubanda bakomeje kubwira ko mfite inda mu gihe kirekire gishize, gusa Ndashaka ko mwese muzaza mukareba niba koko ari ukuri."
Guhera muri Nyakanga uyu mwaka, ibitangazamakuru byo muri Uganda byakomeje kumubaza niba atwite, gusa nawe yakomeje kubitera utwatsi umunsi ku munsi.
Mu kwezi kwashize ubwo yari mu Rwanda, nabwo yabajijwe iki kibazo, ashimangira ko adatwite, gusa nanone ko igihe nikigera bizaba, anahamya ko adateze gushaka umugabo mu buzima bwe.