Shaniqua Tompkins yashyize mu majwi 50 Cent babyaranye

Shaniqua Tompkins yashyize mu majwi 50 Cent babyaranye

 Jun 17, 2025 - 21:39

Shaniqua Tompkins, wabyaranye na 50 Cent, yatangaje ko uyu muraperi yakubitaga uwahoze ari umukunzi we akaba na mukeba we, Daphne Joy, ubwo bari bagikundana, amakuru yatangarije mu kiganiro cye gishya yise The Unspoken kuri Instagram Live.

Uyu mugore n'ubundi uherutse gukozanyaho n'uyu muraperi amushinja kudakunda abana yabyaye, yagize ati:“Hari urubanza rw’ihohoterwa rikorerwa mu rugo yari agiye gutanga muri California, Daphne yagerageje kunyegera ngo ntange ubuhamya, ndetse yanagerageje kuvugana n’abanyamategeko banjye, ariko ndabyanga.”

Yongeyeho ko atigeze abana neza na Daphne kuko yamutukaga amufatanyije na 50 Cent.

Yagize ati:“Yatekerezaga(Daphne) ko ari hejuru yanjye n’umwana wanjye Marquise,.

Iyi nkuru ije mu gihe urubanza rwa P. Diddy rurimo kuvugwa cyane kubera ibirego bikomeye by’ihohoterwa no gusambanya ku gahato.

Shaniqua yavuze ko 50 Cent atishimiye kuba urwo rubanza rwa P. Diddy rurimo gukomeza gufata indi ntera, kuko byatuma n’ibyo yakoreye Daphne byavugwa.

Yagize:“Twese tuzi ko urubanza rwa Diddy ruri kuba ubu, kandi tuzi ko se w’umwana wanjye atabyishimiye.”

50 Cent na Daphne babyaranye umwana witwa Sire, mu gihe Tompkins we abyaranye na 50 Cent imfura ye, Marquise.

Ni mu gihe kandi Tompkins aherutse gushwana na se ku munsi wahariwe umubyeyi w’umugabo aho yamushinje kudakunda abana be.

Daphne Joy yakubitwaga na 50 Cent nk'uko byavuzwe na mukeba we Shaniqua

Shaniqua yavuze ko 50 yahohoteraga mukeba we