Shakira yihakanye umusore arusha imyaka 15 bavugwa mu rukundo

Shakira yihakanye umusore arusha imyaka 15 bavugwa mu rukundo

 Aug 18, 2024 - 16:28

Umuhanzi Shakira yahakanye yivuye amakuru avuga ari mu rukundo n'umukinnyi wa filime arusha imyaka 15, ahishura byinshi ku mafoto bafashwe barebana akana ko mu jisho.

Umuhanzikazi wo muri Colombia Shakira arahakana amakuru avuga ko asigaye ari mu rukundo n'umusore witwa Lucien Laviscount ukina filime.

Shakira avuga ko yahuraga na Lucien kubera indirimbo 'Puntería' yakoranye na Cardi B kuko ngo yabaga abafasha mu mashusho, bityo ko n'amafoto bafashwe byari ukuyamamaza.

Kuri Shakira,  avuga ko ku myaka ye 47 nta gahunda afite yo gusubira mu rukundo nyuma yo gutandukana na Gerard Piqué nk'uko ikinyamakuru E.T Canada cyibitangaza.
 
Lucien Laviscount urushwa imyaka 15 na Shakira, nawe yemeje ko nta rukundo ruri hagati yabo, ko ibyo gukundana biba bivugwa ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Guhera mu 2022 ubwo Shakira yatandukana n'umugabo we Gerard Piqué bari bamaranye imyaka 12 bakabyarana abana babiri, avuga ko atazongera gukundana n'umugabo kuko ngo ashaka kubanza kurera abana be.

Shakira yahakanye ibivugwa ko akunda na Lucian ukina filime