Shakira yahishuye ibitambo yatanze ngo agumane na Gerard Piqué

Shakira yahishuye ibitambo yatanze ngo agumane na Gerard Piqué

 Mar 18, 2024 - 14:07

Umuhanzikazi Shakira watandukanye n'umugabo we Gerard Piqué mu myaka ibiri ishize, yatangaje inshuro yagiye ashyira mu kangaratete umwuga we ndetse n'ibindi bitambo yatanze kugira ngo arengere umuryango wabo, ariko bikaba iby'ubusa.

Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Shakira, yahishuye ko yatanze ibitambo binyuranye by'urukundo kugira ngo arengere urugo rwe n'umukinnyi wakanyujijeho muri ruhago umunya-Espaine Gerard pique. Kuri Shakira, nubwo yakoze byose ngo arengere umuryango we, ariko byarangiye rusenyutse ibimushavuza cyane.

Mu kiganiro Shakira ukomoka muri Colombia yagiranye na 'The Times UK' mu mpera z'icyumweru, yavuze ko yagerageje guhagarika umwuga we wa muzika kugira ngo yite ku mugabo we wari umukinnyi, ariko akababazwa nuko byarangiye batandukanye kubera uyu mugabo we yarwaniraga ishyaka.

Shakira akomeje gushavuzwa n'urukundo rwe na Gerard pique 

Shakira mu magambo yagize ati " Igihe kinini, napfukiranye umwuga wange kugira ngo mbe iruhande rwa Gerard, yari umukinnyi w'umupira w'amaguru. Hari ibitambo byinshi by'urukundo natanze."

Shakira w'imyaka 47, yaje gutandukana na Pique mu 2022, nyuma y'uko uyu mugabo yacaga inyuma umugore we ku bandi bagore, ibyo  Pique nawe yaje kwemera mu mwaka washize.  Aba bambi bakaba baratandukanye nyuma y'imyaka 12 bari bamaze bari mu rukundo, dore ko bahuye bwa mbere mu 2010 mu mikino y'ikombe cy'Isi.

Shakira aratangaza yahagaritse umuziki kugira ngo arengere urugo rwe ariko bikarangira byanze