Tariki ya 17 Kamena 2024 nibwo umuhanzi Safi Madiba yifashishije konti ye ya Instagram, agaragaza ko yamaze guhabwa ubwenegihugu bwo kuba umuturage wo mu gihugu cya Canada, nyuma y'imyaka ine n'amezi ane yari amaze atuye muri iki gihugu, aho yari yagiye agiye gusura uwahoze ari umugore we Niyonizera Judithe muri 2020.
Ni ibintu yagaragaje ko yishimiye dore ko kuba muri iki gihugu nta byangombwa afite byuzuye bimwemerera kuhatura, ari bimwe mu byakomye mu nkokora ibikorwa bye by'umuziki, kuko atabashaga gukora mu bwisanzure. Muri icyo gihe cyose yatangiye kubyirukamo ashaka uko yabibona, byatumye asubika ibitaramo yagombaga gukorera i Kigali mu 2020.
Nyuma y'igihe gito abobye ibi byangombwa, kuri ubu agiye gutangira gukora umuziki ntacyo yikanga, akore ibitaramo hirya no hino ku migabane itandukanye aho azajya agenda akagaruka ntacyo yikanga.
Ku ikubitiro Safi Madiba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko agiye gukora ibitaramo yise 'Safi Madiba Tour 2024' bigamije kongera kumugarura mu muziki nyuma y'igihe atagaragaramo neza.
Yatangaje ko ibi bitaramo azabitangirira muri Leta Zunze Ubumwe Z'America, mu mujyi wa Seattle uherereye muri Leta ya California, tariki 31 Kanama 2024.
Kuva Safi Madiba yagera mu gihugu cya Canada yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye by'abandi bahanzi gusa muri 2023 yaje gufata icyemezo cyo gukora igitaramo cye.
Tariki 30 Ukuboza 2023 nibwo yaje gukora igitaramo muri iki gihugu cya Canada, ari nabwo yamurikaga album ye ya mbere yitwa 'Back to life'.
