Ruger uheruka kwitera ijeki, yongeye kugaruka kuri 'beef' ye na BNXN

Ruger uheruka kwitera ijeki, yongeye kugaruka kuri 'beef' ye na BNXN

 Jun 13, 2024 - 16:02

Umuhanzi Ruger uheruka kwikomanga ku gatuza ko ari mu bahanzi batanu bafite impano muri Nigeria, yongeye kugaragaza impamvu nyirizina habayeho ihangana hagati ye na mugenzi we BNXN.

Umuhanzi Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger, yagaragaje ko ihangana ryarambye hagati ye n'umuhanzi BNXN mu myaka itatu ishize, ahanini ryazamurwaga n'abafana babaga bashaka kubagereranya, bigatuma hagati ye na mugenzi we biba bibi cyane.

Mu kiganiro Ruger yagiranye na Radiyo Beats FM 99.9, yavuze ko atekereza ko kugereranya abantu buri gihe bitaba bibi, gusa akavuga ko ibyo byatumye agirana beef na BNXN kandi bitari ngombwa. 

Umuhanzi BNXN wagiranye beef na Ruger mu myaka itatu ishize iturutse ku igereranywa

Yunzemo ko ihangana mu muziki ryica ibyishimo, gusa nanone ko mu myidagaduro biba bikenewe, ariko ashimangira ko abantu bakarenze ibyo guhangana ahubwo bakaba bafashanya kugira ngo bagere kure.

Kuri Ruger, agaragaza ko hari ibyuho byinshi mu muziki, aho avuga ko bamwe basigaye basohora indirimbo zitari nziza ariko kubera gushoramo amafaranga bigatuma bigera kure. Avuga ko nko muri RnB baba bafite imishinga myiza, bigatuma bakora n'indirimbo nziza.

Muri iki kiganiro Ruger yavugiyemo aya magambo, n'ubundi nicyo yari yatangarijemo ko muri Nigeria magingo aya nta bahanzi batanu bahari bakora muzika bafite impano, ahubwo babikora kubera gushaka amaramuko, akavuga ko we ari muri abo bahanzi batanu bafite impano.

Umuhanzi Ruger aravuga ko hari abahanzi bo muri Nigeria bakora umuziki nta mpano bafite