RJ The DJ agiye kongera gutaramira mu Rwanda

RJ The DJ agiye kongera gutaramira mu Rwanda

 Sep 19, 2024 - 18:13

Romy Jons ukoresha amazina ya RJ The DJ akaba ari n’umudj wa Diamond Platnumz, yagarageje ko agiye kongera gutaramira i Kigali mu bitaramo bigera kuri bine.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, RJ The DJ yatangaje ko agiye kongera kugaruka gutaramira i Kigali, mu rwego rwo gukomeza kubaha ibyishimo.

Yagaragaje ko azakora ibitaramo bine mu tubari dutandukanye dukorera mu mujyi wa Kigali aho tariki 26 Nzeri 2024 azacurangira muri Tiamo Lounge, tariki 27 Nzeri 2024 azacurangira muri Shooter Lounge, tariki 28 Nzeri 2024 azacurangira muri Crystal Lounge, ni mu gihe tariki tariki 29 Nzeri 2024 azacurangira muri Pil Pil.

Romy Jons yaherukaga i Kigali muri Kamena aho yari yaje gucurangira muri The Green Lounge na Crystal Lounge, abantu babashije kujyayo bakamwishira, icyakora nta gihe kinini yahamaze bitewe n’akazi kenshi ahorana hirya no hino ku Isi cyane ko icyo gihe yari agiye guhita yerekeza mu Bushinwa gucurangayo.

Uretse kuba Romy Jones yaramenyekanye cyane nk’umudj wihariye wa Diamond, ariko ni n’umuhanzi ukomeye, icyakora izina rye ryamenyekanye cyane mu Rwanda nyuma y’uko akoranye indirimbo n’umuhanzi Nyarwanda Meddy, indirimbo yagiye hanze mu 2020, yitwa ‘We don’t care’.

Kugeza ubu uyu mugabo mu muziki akaba amaze kwibikaho album iriho indirimbo 12 yashyize hanze mu mwaka wa 2019.