Ni ijoro ryari rimaze iminsi ritegerejwe na benshi, aho abakunzi b'injyana ya Hip Hop bari bakumbuye kongera kujya mu gitaramo cya Hip Hop y'umwimerere nta yindi njyana ijemo, ibintu byaherukaga kera.
Ubwo Riderman na Bull Dogg bageraga ku rubyiniro bari gutaramira abakunzi babo, mu ndirimbo zigize iyi album zirimo iyitwa 'Hip Hop' n'izindi, nibwo Riderman yongeye gushimira Bull Dogg imbere y'abafana.
Riderman yavuze ko igitekerezo cyose cyo gukora iyi album cyazanywe na Bull Dogg, nyamara bari bahuye bafite gahunda yo gukora indirimbo imwe gusa.
Yavuze ko bari bahuye bagiye gukora indirimbo ya Mico The Best, ariko birangira bakoze album yose mu buryo batari bateguye, babifashijwemo na Mico The Best na Bishop.
Muri iki gitaramo uretse kuba Bull Dogg na Riderman bataramye, hari n'abandi baraperi babafashije barimo itsinda rya Tuff Gang, Bushali, Ish Kevin, Bruce the 1st, Kenny K-shot, B-Threy, Kivumbi King watunguranye ndetse na Karigombe, bose banyuze abitabiriye iki gitaramo.
Iyi album igizwe n'indirimbo esheshatu yagiye hanze muri uyu mwaka tariki 31 Gicurasi 2024, ikiba isize injyana ya Hip Hop yongeye kugaruka ku ntebe yayo.


