RIB yaba yabyinjiyemo? Indirimbo ya Zeo Trap yasibwe kuri You Tube

RIB yaba yabyinjiyemo? Indirimbo ya Zeo Trap yasibwe kuri You Tube

 Jun 6, 2024 - 18:18

Nyuma y'uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rutanze gasopo ku bahanzi bakora indirimbo zuzuyemo ibitutsi n'ibishegu, indirimbo umuraperi Zeo Trap yari aherutse gusohora yibasira Ish Kevin yasibwe kuri You Tube.

Nyuma y'iminzi itatu umuraperi Zeotrap ashyize hanze indirimbo yise 'Sinabyaye' aho abwira amagambo akakaye Ish Kevin na bagenzi be, kuri ubu iyi ndirimbo ntabwo ikiri kugaragara kuri YouTube.

Iyi ndirimbo yashyizwe kuri YouTube channel ya 'Kavu Music' irimo ibitutsi byo ku rwego rwo hejuru, byatumye ivugisha benshi bayumvishe, bamwe bayinenga mu gihe abandi bavuga ko ariyo Hip-hop ya nyayo.

Iyi ndirimbo ibuze kuri You Tube nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yari yihanangirije abahanzi bakora indirimbo zirimo amagambo mabi, yaba ari ibitutsi cyangwa ibishegu.

Yagaragaje ko hari ibihangano bisigaye bisohoka birimo ibitutsi biteye ubwoba kandi biteye n'isoni, aho usanga abahanzi badatinya no gutuka ababyeyi, akibaza impamvu abantu bafata umwanya wo gukora izo ndirmbo n'ibyo baba banyoye.

Yunzemo ko RIB yihanangiriza abantu bahanga indirimbo zirimo ibikorwa bigize ibyaha, agaragaza ko batazihanganira abakora ibyo bikorwa.

Ati "Turagira inama abahanzi guhanga ibihango bitabahanganisha n'amategeko kuko ibihangano nk'ibyo bituma utamara igihe. Ni byiza guhanga ibihangano gituma abantu bazahora bakwibuka".