Kuri uyu wa Kane nibwo mu kiganiro n'itangazamakuru cyari cyigamije gusubiza telefone abantu bazibwe ndetse no kwerekana abandi basore batanu bakekwaho kwiba abaturage, Dr.Murangira yaboneyeho kugaragaza ko abahanzi muri iyi minsi bari kurenga imbibi.
Yagaragaje ko hari ibihangano bisigaye bisohoka birimo ibitutsi biteye ubwoba kandi biteye n'isoni, aho usanga abahanzi badatinya no gutuka ababyeyi, akibaza impamvu abantu bafata umwanya wo gukora izo ndirmbo n'ibyo baba banyoye.
Yunzemo ko RIB yihanangiriza abantu bahanga indirimbo zirimo ibikorwa bigize ibyaha, agaragaza ko batazihanganira abakora ibyo bikorwa. Ati "Turagira inama abahanzi guhanga ibihango bitabahanganisha n'amategeko kuko ibihangano nk'ibyo bituma utamara igihe. Ni byiza guhanga ibihangano gituma abantu bazahora bakwibuka".
Uyu muvugizi atangaje aya magambo, nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kutishimira indirimbo "Sinabyaye" y'umuhanzi Zeo Trap yaririmbye atukana ibitutsi biteye isoni birimo n'ibivuga ku babyeyi, aho bamwe bemeza ko yabwiraga mugenzi we Ish Kevin, aho byitezwe ko uyu nawe agomba kumusubiza mu bukana bukomeye.
Dr. Murangira abajijwe niba hazabaho ibikorwa byo gukurikirana abakoze indirimbo zirimo ibitutsi, yasubije ko ibyo bigikorwaho iperereza, bityo akaba nta byinshi yabitangazaho.
