Rema Namakula yakebuye ababyeyi

Rema Namakula yakebuye ababyeyi

 Jun 6, 2024 - 09:43

Umuhanzikazi Rema Namakula yahaye gasopo abantu bamunenga kuba yarashyize umwana we ku mbuga nkoranyambaga akiri muto, aboneraho no kugira inama abumva ko kudashyira umwana ku mbuga nkoranyambaga ari bwo buryo bwizewe bwo kumurinda.

Kuri Rema Namakula, we avuga ko kuba yarahisemo gushyira umwana we w’imyaka itatu ku mbuga nkoranyambaga, nta kibazo abibonamo, yewe nta nicyo bimutwaye, avuga ko ari uburenganzira bwa buri mubyeyi bwo kurera umwana we mu buryo abona bukwiye.

Avuga ko niba umwana ari uwawe, ni wowe ugomba guhitamo uburyo bwose ushaka wamureramo. Niba ushaka kumushyira ku mbuga nkoranyambaga wabikora, kandi niba wumva utabikunze wabireka kuko umwana ari uwawe.

Rema avuga ko uko warinda umwana kose, n’ubundi abantu babi bazamugeraho, ahubwo we asanga ikintu ababye bakagombye gukora ari ukurambura ibiganza ku bana babo bakabasengera kuko nta bundi buryo na bumwe buhari bwo kubarinda.

Yagize ati “Ababyeyi nabagira inama yo kurambura ibiganza ku bana banyu mukabasengera kuko nta buryo bwa nyabwo bwizewe dufite bwo kubarinda.”

Muri iyi Si y’ikoranabuhanga tugezemo, usanga ababyeyi bamwe na bamwe bahitamo gufungura konti z’abana babo ku mbuga nkoranyambaga bakiri bato, kugira ngo nibamara gukura bashobora kuzikoreshereza bazasange zimaze kugera ku buryo batangira kuzibyaza umusaruro.

Gusa hari n’abandi bahitamo kwirinda gushyira abana babo ku mbuga nkoranyambaga, kugira umunsi bazakura bazabe ari bo bihitiramo kuba bazijyaho cyangwa kuzireka, kuko baba bumva ko ushobora kuzimishyiraho yakura ntazabyishimire.  

Rema Namakula avuga ko kuba yarashyize umwana we ku mbuga nkoranyambaga ari uburenganzira bwe kuko umwana ari uwe