Rema, Lady Gaga, Travis Scott, Tyla mu bahanzi bazatarama muri Coachella 2025

Rema, Lady Gaga, Travis Scott, Tyla mu bahanzi bazatarama muri Coachella 2025

 Nov 21, 2024 - 20:13

Abahanzi bo muri Afurika barimo Rema na Tyla basohotse ku rutonde rw'abahanzi bagomba gutarama mu birori by'iserukiramuco rya Coachella 2025, bazahuriramo n'abahanzi bakomeye nka Post Malone Travis Scott, Lady Gaga n'abandi.

Abategura iserukiramuco rya muzika rya Coachella bamaze gushyira ahagaragara urutonde rwabahanzi bazanyeganyeza urubyiniro mu birori by’umwaka utaha barimo Lady Gaga, Travis Scott, Post Malone na Green Day, Rema n’abandi.

Lady Gaga ku ikubitiro we yagaragaje ko yishimiye gutorwa nk’umwe mu bahanzi bazitabira ibi birori, aho abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko atari we uzarota itariki igeze gataramira abakunzi be.

Iri serukiramuco ry’umuziki n’ubuhanzi riba buri mwaka rikabera muri Empire Polo Club i Indio, muri California, ryatangijwe na Paul Tollett na Rick Van Santen mu 1999, rikaba ryarateguwe na Goldenvoice, ishami rya sosiyete y’imyidagaduro yitwa AEG Presents.

Muri ibyo birori hagaragaramo abahanzi bo mu njyana zitandukanye, harimo Pop, Indie, Hip-hop Dance Music n’ubundi bugeni.

Coachella yahaye kandi amahirwe abahanzi bo muri Afurika barimo Rema, Tyla, Amaarae, na Sean Kuti bose bamaze kwemeza ko bazitabira iri serukiramuco.

Biteganijwe ko iserukiramuco rya muzika rya Coachella rizamara ibyumweru bibiri rikazaba muri Mata 2025.