Uyu muhanzikazi w'imyaka 18 yemeje ko uruganda rw'umuziki muri Nigeria rwuzuyemo umwijima.
Abinyujije kuri Instagram ye, Madi yanditse ati: "Uruganda rwuzuye umwijima."
Igitekerezo cye cyunga mu byagiye bivugwa na bamwe muri bagenzi be nka Reekado Banks, baherutse kuvuga ko hari umuyobozi w’umuziki mubi(demonic) wangiza impano zirimo kuzamuka mu ruganda rw'umuziki wa Nigeria.
Qing Madi abona uruganda rw'umuziki muri Nigeria rwuzuyemo umwijima
Na none, mu mwaka ushize Qing Madi yavuze ko yatakaje abayoboke benshi(followers) azira kwamamaza Yesu Kristo ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, yavuze ko atigeze yicuza ibyo yakoze nubwo yabuze abayoboke.
Si ibyo gusa kandi, kuko mu myaka yashize, Kizz Daniel na we yavuze yavuze ibintu nk'ibi avuga ko uruganda rw'umuziki muri Nigeria rumeze nk'agatsiko k'abagizi ba nabi kayobowe n'umuhezanguni.
Qing Madi ibitekerezo bye bisa n'ibya Kizz Daniel na Reekado Banks na bo bikomye uruganda rw'umuziki muri Nigeria
