Professor Jay yashimiye Imana yamukuye mu maso y'urupfu

Professor Jay yashimiye Imana yamukuye mu maso y'urupfu

 Sep 12, 2024 - 20:00

Nyuma y'ibibazo bikomeye by'uburwayi ndetse n'inkuru nyishi z'ibihuha zagiye zibika umuraperi wo mu gihugu cya Tanzania Professor Jay, nyuma yo gukira uyu muraperi yongeye gukoresha imbuga nkoranyambaga ashimira Imana yamukuye ku marembo y'urupfu anamara abafana impungenge.

Uwahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko  akaba n'umuhanzi w’umunyabigwi muri hip hop ya Tanzaniya, Professor Jay, yagaragaye bwa mbere ku rubuga rwe rwa Instagram nyuma y'amakuru y'ibinyoma yamubikaga mu minsi yashize.

Abinyujije mu butumwa yashyize kuri urwo rubuga nyandiko, Professor Jay yashimiye Imana ku bw'impano y'ubuzima avuga ko yiteguye urugamba rushya rw'ubuzima, yemeza ko ubuzima bwe bumeze neza.

Mu butumwa bwe, yanditse ati: "Ndashimira Imana cyane ku bw'impano y'ubuzima yongeye kumpa, ndetse no kundinda iminsi yose y'ubuzima bwanjye, niteguye byimazeyo urugamba." 

Yasoresheje ubwo butumwa bwe ibimenyetso by'intsinzi ndetse n’ijambo(H-tagg) ya #KataaUtekaji, yifatanya n'abandi baturage bo muri Tanzania kwamagana ibintu byo gushimuta no kwica bikomeje kuba muri icyo gihugu.

Benshi mu bafana be bahise babisamira hejuru bamushimira ndetse banamwoherereza amagambo yo kumuhumuriza, bishimira kubona  uyu muhanzi bakunda ameze neza kandi ufite imbaraga zihagije zo gukomeza kubaho.

Ni mu gihe kandi mu kiganiro aherutse kugirana na Wasafi yari yatangaje ko yababajwe cyane n'inkuru zagiye zimubika kenshi kandi akiri muzima.