Politike n'iyobokamana bifite aho bihurira-Perezida Kagame

Politike n'iyobokamana bifite aho bihurira-Perezida Kagame

 Jan 14, 2024 - 14:28

Mu masengesho yo gusengera Igihugu kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko abantu bangana imbere y'Imana ntawe usumba undi, ari nako yerekanye aho Polike, ukwemera n'iyobokamana bihurira.

Kuri iki Cyumweru muri Kigali Convention Center habereye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu azwi nka " National Prayer Breakfast", aho ari amasengesho amaze imyaka 29 aterana mu ntangiriro z'umwaka agategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Followership.

Aya masengesho akaba yitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego za Leta, abanyamadini, abikorera, inshuti z'u Rwanda, ndetse n'abandi batandukanye. Aya masengesho, akaba ategurwa hagamijwe gushimira Imana ibyo imaze gukorera u Rwanda no kuyisaba ngo irufashe gukomeza kujya imbere mu mwaka mushya utangiye. 

Perezida Kagame yitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu kuri iki Cyumweru 

Mu ijambo ry'Umukuru w'Igihugu, yagaragaje ko Politike, ukwemera, ndetse n'iyobokamana, byose ari ugukorera abaturage no kubateza imbere, gusa kugira ngo ibyo byose bigenda neza, ari uko abantu babanza bakamenya inshingano.

Perezida Kagame kandi, yavuze ko abantu bangana imbere y'Imana ntawe usumba undi. Ati "Ikintu cya mbere kigomba guherwaho; abantu ni bamwe, barareshya, kandi ntibasumbana imbere y'Imana. Kandi ugomba kubyemera, ukabiheraho, bikanagutera imbaraga akaba ari byo bikuyobora mu bikorwa byawe."

Yavuze ko kandi, abantu batagomba kwicara gusa ngo basenge Imana igire icyo ibakorera, ndetse ko nta muntu n'umwe aho yaba ari hose wagira icyerekezo yereka Abanyarwanda aho yaba ava hose ku Isi, ko Abanyarwanda ubwabo bigenera icyerekezo.

Perezida yavuze ko abantu bose bangana imbere y'Imana mu masengesho yo gusengera Igihugu 

Mu ijambo ry'Umukuru w'Igihugu kandi, yavuze ko mu 1995 cyangwa 1996, hari umuntu wamubwiye ko amufitiye ubutumwa bw'Imana, icyakora, ngo uwo muntu yifataga nk'aho abayobozi ibyo bakora ntaho bihuriye n'iby'Imana ishaka, kandi nyamara byuzuzanya.

Perezida Kagame, yunzemo ko yabwiye uwo muntu ko afite amahirwe yo kuba avugana n'Imana, gusa amubwira ko ubutaha yazayibwira, ikazajya imwivugishiriza nta wundi muntu imutumyeho. Umukuru akaba yashimiye abateguye amasengesho, kandi yifuriza abantu bose gukomeza kugira umwaka mwiza. 

Insanganyamatsiko yaya masengesho uyu mwaka, ikaba yagiraga iti " Gukorera abantu b'Imana hagamijwe impinduka zirambye."