PNL:Gasogi United yigaranzuye Gorilla FC ifata umwanya wa mbere

PNL:Gasogi United yigaranzuye Gorilla FC ifata umwanya wa mbere

 Feb 3, 2023 - 14:03

Gasogi United ikomeje gushaka igikombe cya shampiyona yatsinze Gorilla FC yari imaze kuyigira umugore.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye umunsi wa 18 wa shampiyona ya Primus National League aho hakinwe umukino umwe wabereye mu Bugesera.

Uyu mukino ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Gasogi United, ukaba ari umukino wasifuwe na Nsoro watangiye ku isaha ya saa 15:00 nyuma y'amagambo menshi yavuzwe mbere yawo.

Abo muri Gorilla FC bemezaga ko uyu munsi bemeza bidasubirwaho ko Gasogi United ari umugore wabo, mu gihe Gasogi United nayo yashakaga gutsinda Gorilla FC bwa mbere kuva yazamuka mu kiciro cya mbere.

Gasogi kandi yashakaga amanota atatu kuri uyu munsi ngo irare ku mwanya wa mbere ndetse ikomeze urugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona nk'uko bivugwa n'abayobozi b'iyi kipe.

Igice cya mbere cyabonetsemo igitego kimwe cya Gorilla FC cyatsinzwe na Habimana Hussein ku munota wa 32, bajya kuruhuka abari aho bakeka ko Gorilla ikomeje gushobora Gasogi United nk'ibisanzwe.

Gasogi yari itaramenya uko gutsinda Gorilla FC bimera

Mu gice cya kabiri Gasogi United yaje guhindura ibintu yishyura igitego ku munota wa 56 gitsinzwe na Ravel Ndjoumekou, maze ku munota wa 90 Yawanenjdi Christian Malipangou atsinda igitego cya kabiri cya Gasogi United gitanga intsinzi.

Aya manota atatu yatumye Gasogi United ihita igira amanota 35 irara yicaye ku mwanya wa mbere, mu gihe andi makipe azakina ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Abafana ba Gasogi United bari babukereye

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze