Pharrell Williams yikomye ibyamamare byijandika muri Politiki

Pharrell Williams yikomye ibyamamare byijandika muri Politiki

 Sep 18, 2024 - 18:09

Umuhanzi akaba n'umuhanga mugutunganya umuziki Pharrell Williams yikomye bikomeye ibyamamare bikomeje kwijandika mu matora no kumaramaza gushyikigikira abanyapolitiki barimo kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhanzi w’Umunyamerika Pharrell Williams, yanenze cyane imyitwarire y’abantu bamwe n’ibyamamare bijanditse cyane mu bintu by’amatora no gushyigikira abanyapolitiki muri iki gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu y’uyu mwaka muri Amerika.

Mu kiganiro Pharrell yagiranye n’umunyamakuru wa Hollywood, yagize ati:“Njye ntabwo ndi muri politiki, kandi birambabaza kubona abantu n’ibyamamare batinyuka kukubaza uwo uzatora.”

Yongeyeho ko yita ku gihugu cye ndetse n’abaturage bacyo, ariko abinyujije mu kugira uruhare mu bibazo by’ubutabazi n’imfashanyo, atanga urugero rw’imiryango ye itegamiye kuri Leta, YELLOW na Black Ambition, igamije gutanga uburezi no gufasha ba rwiyemezamirimo b’abirabura ndetse n’abandi baturage muri rusange.

Nta zina ry'icyamamare runaka yigeze avuga, gusa abarimo Katty Perry, Taylor Swift, Billie Eilish, John Legend, Cardi B, Ariana Grande, Megan Thee Stallion n’abandi bagiye bagaragaza uruhande babogamiyeho muri ayo matora ateganyijwe mu Gushyingo uyu mwaka.