Ibyo bimenyetso, birimo inyandiko z’ubumenyi n’amafoto, bizashyikirizwa urukiko kugira ngo byerekane ko Madame Brigitte Macron ari umugore nyawe, nk’uko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko Candace Owens, umunyapolitiki wo ku ruhande rw’abahezanguni muri Amerika, akomeje kuvuga ko Brigitte Macron yavutse ari umugabo hanyuma agahindura igitsina. Ibi birego Madame Macron yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko ari ibinyoma bigamije kumusebya no kumutesha agaciro.
Urubanza rwatangiye rushyira igitutu gikomeye ku muryango w’Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, cyane ko ari ubwa mbere ikibazo nk’iki kiremereye kigezwa mu rukiko mpuzamahanga mu rwego rwo kurengera isura y’umugore w’umuperezida ukiri ku butegetsi.
Brigitte Macron bivugwa ko yari umugabo akihinduza igitsina
Emmanue Macron arashaka kugaragaza ko umugore we ari umugore wa nyawe
