Ibi yabitangaje mu kiganiro na Fox News, avuga ko abo bantu ari “itsinda ry’abaherwe,” ariko ko azabamenyekanisha mu byumweru bibiri biri imbere.
TikTok ifitwe n’ikigo cy’Abashinwa, ByteDance. Mu 2024, hashyizweho itegeko risaba ko iyi porogaramu igomba kuba yamaze kugurishwa cyangwa igahagarikwa muri Amerika bitarenze tariki ya 19 Mutarama 2025.
Trump yavuze ko kugurisha TikTok bishobora gusaba uruhushya rwa Leta ya China, kuko ikigo kiyitunze gikorera i Beijing, icyakora ngo yizeye ko Perezida Xi Jinping azabyemera.
Yongeyeho ko TikTok yamufashije cyane mu matora aheruka, by’umwihariko mu gukurura urubyiruko.
Nyuma y’amagambo, bamwe bahise batekereza ko bishobora kuba ari yo mpamvu yatumye adahita afata umwanzuro wo guhagarika TikTok.
TikTok yagombaga hagarikwa muri Amerika bitarenze tariki ya 19 Mutarama 2025
Donald Trump yagiye akomeze gukerereza ihagarikwa rya TikTok
